Itariki yo kwita Izina abana b'Ingagi yatangajwe

May 29, 2025 - 12:02
May 29, 2025 - 12:29
 0
Itariki yo kwita Izina abana b'Ingagi yatangajwe
Kwita Izina abana b'ingagi uyu mwaka bizaba kuwa 05 Nzeri 2025

Itariki y'ibirori byo kwita Izina abana b'Ingagi ku nshuro ya 21 yashyizwe ahagaragara. Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwatangaje ko umuhango wo kwita izina abana b’ingagi, uzaba ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, mu Kinigi mu nkengero za Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.

Uyu mwaka ibi birori bizaba ku nshuro ya 20 gusa byagombaga kuba bigiye kuba ku nshuro ya 21 kuko iby’umwaka ushize byasubitswe mu gihe mu gihugu hari hagaragaye icyorezo cya Marburg.

Icyo gihe byari byatangajwe ko abana b’ingagi 22 bazahabwa amazina, gusa kuri iyi nshuro ntiharatangazwa umubare wose w’ingagi zizitwa.

Kuva umuhango wo Kwita Izina watangira mu 2005, abana b’Ingagi 395, ni bo bamaze guhabwa amazina.

Mu 2024, umusaruro w’bukerarugendo bw’u Rwanda wiyongereyeho 4,3%, ugera kuri miliyoni 647$, bitewe ahanini n’ubwiyongere bw’abasura ingagi bazamutseho 27%.

Gusura ingagi bisaba kwishyura 1500$ ku munyamahanga, 500$ ku munyamahanga uba mu Rwanda, amadolari 200$ ku munyarwanda, amadolari 200$ ku muturage wo muri EAC na 500$ ku muturage wo mu bindi bihugu bya Afurika cyangwa se undi munyamahanga uba muri Afurika.

flammamedia.com

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0