Ngoma: Abaturage ba Kazo baryohewe no kuba basigaye bivuriza hafi
Abaturage bo mu Murenge wa Kazo, mu Karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, barashimira byimazeyo umushinga wa NELSAP (Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program) ku bw’ikigo nderabuzima cyubatswe muri uwo murenge ku bufatanye n’akarere ka Ngoma, kikaba cyaratangiye kubafasha kwivuriza hafi no kubona serivisi z’ubuzima ku gihe.
Iki kigo nderabuzima cya Kazo cyubatswe mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bw’abaturage no kubegereza serivisi z’ubuvuzi, cyane cyane mu bice by’icyaro aho abaturage bakoraga ingendo ndende bajya kwivuza ku bigo nderabuzima biri kure nk’icya Kibungo n’ahandi.
Umwe mu baturage, Mukamana Alphonsine, yagize ati:
"Twajyaga dukora urugendo rw’isaha n’igice tujya i Kibungo, kandi hari ubwo twageragayo tukahasanga umurongo muremure. Ariko ubu turagenda mu minota 15 tukaba twageze kwa muganga. Turashimira NELSAP cyane n’akarere kacu ka Ngoma."
Ibi kandi ni nabyo bishimangirwa na Muhawenimana Immacule uvuga ko kubera intege nke afite yagorwaga no kugera kwa muganga.
Ati" Ndi umunyantege nke, naravunikaga cyane ariko aha ndasindagira nkaba ndahageze kandi banyakira neza rwose".
Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwabwiye flammamedia ko “ikigo nderabuzima cyaje gufasha abaturage ba kazo aho bakoraga ingendo ndende bagana kibungo kuri Centre de Sante, ubu bakaba babona services (ubuvuzi) hafi”. Nkuko bivugwa na Mukayiranga Marie Gloriose umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Madame Mukayiranga Marie Gloriose akomeza avuga ko “Abaturage bivurizaga kure, mbere hari poste de Sante itaratangaga service zose, ubu rero service hafi ya zose barazibona hafi kandi kugihe”.
Mukayiranga Marie Gloriose umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage arasaba abaturage kubungabunga iri vuriro bubakiwe (Photo: Internet)
Mu byo ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bukomeza busaba abaturage ba hano I Kazo ni, gutanga Mutuelle bose, Kutarembera murugo, igihe baje kwivuga kandi barasabwa kubungabunga ibikorwaremezo byaho ndetse baranasabwa kurinda umutekano waho no gutanga amakuru ku cyahungabanya ibikoresho n'ibikorwaremezo byahashyizwe.
Ku ruhande rwa NELSAP, abayobozi b’uyu mushinga bavuga ko batewe ishema no kuba ibikorwa byabo bigira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage b’u Rwanda. Ibi ni kimwe mu bikorwa byinshi by’uyu mushinga bigamije guteza imbere amajyambere arambye mu bihugu bihuriye ku mugezi wa Nil.
NELSAP (Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program) ni gahunda y’iterambere ry’ibihugu biri mu gice cy’amajyepfo y’uruzi rwa Nil, yashyizweho mu rwego rwo guteza imbere ubufatanye mu gukoresha neza umutungo w’amazi n’ibindi bikorwa remezo bihuriweho, mu buryo burambye kandi bwungura impande zose.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
1
Wow
0

