Ngoma: Isoko rishya rya Sake ryitezweho kuzamura ubucuruzi mu Karere

Aug 29, 2025 - 13:07
Aug 29, 2025 - 13:16
 0
Ngoma: Isoko rishya rya Sake ryitezweho kuzamura ubucuruzi mu Karere

Umushinga mushya w’isoko rya kijyambere mu murenge wa Sake washyizwe mu bikorwa n’akarere ka Ngoma ku bufatanye n’umushinga wa NELSAP (Nile Equatorial Lakes Subsidiary Action Program).

Iri soko rishya ryitezweho guhindura ubucuruzi n’imibereho y’abaturage barenga ibihumbi makumyabiri batuye muri aka gace, rikazanagira uruhare mu iterambere rusange ry’akarere ka Ngoma.

Isoko rya Sake rifite inyubako 20 zo hasi na 12 zigeretse, aho abacuruzi bazajya bacururiza mu buryo buteguye neza kandi bugezweho.

Ubuyobozi buvuga ko isoko rizakira abacuruzi n’abaguzi bagera ku 5,000 mu minsi y’isoko ya buri kuwa kabiri na kuwa gatanu, rikanatanga amahirwe ku bucuruzi buciriritse n’ubwagutse.

Ubufatanye mu iterambere rirambye

Uyu mushinga w’isoko ni umwe mu bikorwaremezo byinshi biri gukorerwa mu karere ka Ngoma.

Ibi bikorwa byose bihuriza hamwe mu cyerekezo cy’iterambere rya Vision 2050, aho u Rwanda rwifuza kuba igihugu gifite ubukungu bushingiye ku baturage bifuza gukora no kwiteza imbere.

Isoko rya Sake rizaba ishingiro ry’ubukungu mu burasirazuba, ritange akazi ku rubyiruko, ritume ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi bibona isoko rihoraho, ndetse ritange n’imbibi zo kwagura ubucuruzi mu bice byegereye umupaka wa Rusumo n’akarere ka Kirehe.

Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ry’akarere Mapambano Nyiridandi Cyriaque yabwiye flammamedia.com ko isoko rya Sake rizafasha mu kuba abacuruzi n’abaguzi bakorera heza kandi n’ibicuruzwa bikaba bifite ubuziranenge.

Ati ”Abacuruzi n’abaguzi bazakorera ahantu heza kandi n’ibicuruzwa bikaba bifite ubuziranenge, bizanazamura Ubukundu bw’abatuye Sake n’akarere muri rusange”

Vice Mayor Mapambano kandi avuga ko abagenda mu karere n’abahatuye bazajya babonera hafi Service bashaka ari indi nyungu y’ingenzi ku baturage.

Bwana Mapambano kandi arasaba “abaturage gufata neza iki gikorwa remezo bahawe, abacuruzi nabo bagasabwa gucuruza amasaha yose aho bishoboka”. Ubuyobozi bugasaba n’abandi bashoramari kubyaza umusaruro igice cya Sake, Rukumberi n’ahandi.

Ikindi kandi ni ukubyaza umusaruro amahirwe umuhanda munshya wazanye, ndetse n’amazi y’ibiyaga bya Mugesera na Sake nkuko Bwana Mapambano akomeza abivuga.

 

Mapambano N Cyriaque, umuyobozi w'akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu arasaba abaturage ba Sake n'inkengero zaho kubyaza umusaruro isoko bubakiwe

Icyo Abaturage Bategereje

Abaturage barasaba ko ubuyobozi bukomeza kumva ijwi ryabo, haba ku bijyanye n’ubukode, ubuziranenge bw’ibikorwa n’imikoranire n’inzego zibegereye.

Isoko rya Sake rikomeje kuba icyitegererezo cy’uburyo iterambere ryubakiye ku bufatanye bw’inzego za Leta n’abaturage, rikaba ritegerejweho impinduka mu mibereho y’abarenga ibihumbi mirongo bari bagiye bacururiza mu kajagari cyangwa mu buryo budateye imbere.

 

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0