Ngoma/Kibungo: Abatuye i Gahima na Mahango baciye ukubiri n'indwara ziterwa n'umwanda kubera amazi meza begerejwe na NELSAP

May 28, 2025 - 17:07
 0
Ngoma/Kibungo: Abatuye i Gahima na Mahango baciye ukubiri n'indwara ziterwa n'umwanda kubera amazi meza begerejwe na NELSAP
Abaturage bishimiye amazi meza begerejwe na NELSAP-CU bagashimira umukuru w'igihugu ukomeje kubagezaho ibyiza

Abaturage bo mukagali ka Gahima umurenge wa Kibungo ho mu karere ka Ngoma baravuga ko amazi begerejwe na NELSAP-CU yabakijije indwara ziterwa n'umwanda ukomoka ku mazi mabi barwaraga ndetse n'urugendo rurerure bakoraga bajya kuvoma mu misozi.
NELSAP-CU (Nile Equatorial Lakes Subsidary Action Program-Coordination Unit), ni umushinga ukurikirana imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n'ibihugu 3 aribyo U Rwanda, Tanzania n'u Burundi ku nkunga ya Banki y'isi. Muri ibi bihugu uko ari bitatu uyu mushinga wa NELSAP wagiye uhubaka ibikorwa remezo bitandukanye birimo n'aya mazi yegerejwe abaturage ba hano i Gahima mu murenge wa Kibungo.
Nkuko abaturage ba hano babivuga, ngo mbere y'uko bahabwa aya mazi bajyaga kuvoma bakoze urugendo rw'amasaha hafi abiri bagenda n'amaguru aho bajyaga kuvoma mu misozi ibakikije, ikindo ngo bahuraga n'ikibazo cy'indwara ziterwa n'amazi mabi.
Habumugisha Jean d'Amour utuye hano i Gahima ati"Aya mazi twarayishimiye tabwo ajya abura, ataraza twajyaga kuvoma mumisozi dukora urugendo rurerure amazi tuzanye nayo yaduteraga inzoka zo munda kuko yari mabi twayavomaga mu mariba yo mu misozi".

Habumugisha Jean d'Amour utuye hano i Gahima aravuga ko barwaraga indwara ziterwa n'umwanda nk'inzoka n'izindi


Nyirarukundo Odette we utuye mu kagali ka Mahango naho muri Kibungo unavomesha amazi nawe ati" Twakundaga kurwana inzoka abana bagahitwa kubera amazi mabi ariko ubu dufite ibyishimo turashimira umubyeyi wacu Paul Kagame".

Nyirarukundo Odette we utuye mu kagali ka Mahango arishimira ko yahawe akazi ko kuvomesha agashimira Perezida Paul Kagame wabegereje amazi meza


Anthony Byuma Shumbusho ushimnzwe ibidukikije muri NELSAP yatubwiye ko aya mazi begereje aba baturage yari akenewe cyane kandi abaturage bakaba barayishimiye ndetse ngo bakaba banayabungabunga kubufatanye n'akarere ka Ngoma.
Ati" Ibi bikorwa byose biri mu maboko y'akarere niko kashatse rwiyemezamirimo unasana ibyangiritse, iyo habaye ikibazo nibo babisana, kandi abaturage iyo tuganiriye batubwira ko babyishimiye kuburyo banabirinda kwangirika".
Muri rusange aya mazi NELSAP-CU yatanze hano mutugali twa Gahima na Mahango agera ku baturage bagera mu bihumbi cumi na bitatu, hakaba harubatswe ibigenga bitatu muri aka gace aho bibiri muribyo bifite ubunini bwa metero cube 100 mu gihe ikindi kimwe kingana na metero cube 50.

Anthonyu Byuma Shumbusho umukozi muri NELSAP-CU arashimira abaturage uburyo bakomeje kwita kuri ibi bikorwa begerejwe


flammamedia.com/ Elia BYUKUSENGE

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0