Alexander Isak yiteguye kwerekeza muri Liverpool FC
Alexander Isak yiteguye kwerekeza muri Liverpool Football Club kandi yiteguye kwakira neza icyifuzo cyayo cyo kumusinyisha. Ariko, ibivugwa ko yamaze kumvikana na Lverpool FC kugeza ubu si ukuri.
Liverpool yamaze kuvugana n’uruhande ruhagarariye umukinnyi ndetse ibibwira Newcastle United, mbere y’uko Hugo Ekitike ahagera, ko yiteguye gutanga amafaranga ashoboka ariko ikamuzana Anifield.
Liverpool ifite ubushobozi bwo kubahiriza amategeko ya PSR (Profit and Sustainability Rules), kandi ishobora kwishyura Isak nibaramuka bumvikanye ku giciro gikwiye.
Ishobora kugurisha Luis Diaz, ndetse no gutegereza ko Darwin Nunez agenda, bikazatanga amafaranga menshi.
Liverpool ishobora kuzagarukana ubundi busabe bushya, nubwo Newcastle yo irimo kwifuza ko Isak yasinya amasezerano mashya. Inzitizi ni uko Isak ashaka umushahara ungana n’ibihumbi £300 ku cyumweru, amafaranga Newcastle ibona ko ari menshi cyane, kandi Isak nta bushake aragaragaza bwo kuganira n’ikipe ye. Biravugwa ko yakabaye yarasinye amasezerano mashya umwaka ushize, ariko nta cyifuzo cyayo Newscastle yigeze imugezaho ikaba ibyibutse ubu mugihe bigoranye kuko ari umukinnyi urimo gushakishwa cyane n’amakipe akomeye I Burayi.
Kugeza ubu Newcastle nayo yatangiye kureba abandi bakinnyi bashobora gusimbura Isak mu gihe yaba agiye.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

