Man-United mu bihombo by'asaga £160m no gutakaza abanyamigabane nyuma yo gutsindwa kuri final ya Europa League
Manchester United yagize igihombo gikomeye nyuma yo gutsindwa umukino wa nyuma wa Europa League, bituma imigabane yayo igabanukaho agaciro ka £160m, nk’uko bitangazwa na Financial Times.
Ibi byateye impungenge ku hazaza h’ubukungu bw’iyo kipe, dore ko *imaze guhomba £370m* mu myaka itanu kugeza mu kwezi kwa Kamena 2024.
Mu gihe ottenham Hotspur yatsinze United, byitezwe ko iyi ntsinzi izabinjiriza amafaranga menshi, harimo ibihembo byo kwegukana Europa League bigera kuri £10.95m, mu gihe United nk’iyatsinzwe yahawe £5.9m gusa.
United kandi izahura n’ibihombo byinshi birimo kudashyira amafaranga mu irushanwa rya Champions League, ibihembo byabuze, ndetse no kugabanyuka kw’amasezerano yo kwamamaza. Kuri ibi byose hiyongeraho igihombo cya £10m ku masezerano yayo na Adidas, kuko itabashije kubona itike yo gukina Champions League.
Iyo Manchester United itsinda, yari kubona inyungu ishobora kurenga £166m, ariko ubu byose byabaye igihombo gikomeye. Tottenham, ku rundi ruhande, ishobora gukomeza kwinjiza akayabo mu marushanwa atandukanye, harimo Super Cup, ndetse na Champions League mu gihe bagira umwaka mwiza.
flammamedia.com
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1

