Igihugu cya Leta zunze ubumwe za Amerika kigiye kugabanya inkunga cyageneraga Ukraine
Minisitiri w’Ingabo wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Pete Hegseth, yatangaje ko icyo gihugu giteganya kugabanya inkunga mu bya gisirikare cyageneraga Ukraine, mu gihe Perezida Donald Trump ari gushaka inzira y’amahoro yashyira iherezo ku ntambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya.
Ibi Minisitiri Hegseth yabitangarije imbere ya Komisiyo ishinzwe Ingengo y’Imari ya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko, ku wa Kabiri.
Ati "Ni ukugabanya iyi ngengo y’imari [igenda ku bikorwa byo gutera inkunga igisirikare cya Ukraine]. Ubuyobozi buriho ubu bubona ibintu mu buryo butandukanye, ku birebana n’iriya ntambara."
Trump yakoze ibishoboka byose ngo habeho ibiganiro bigamije kurangiza iyo ntambara, ndetse yongeye gusubukura umubano wa dipolomasi n’u Burusiya. Kuva yajya ku butegetsi muri Mutarama, u Burusiya na Ukraine byongeye gutangira ibiganiro byihariye ku nshuro ya mbere kuva mu 2022, ubwo Ukraine yahagarikaga ibiganiro bya mbere byabereye i Istanbul.
flammamedia.com
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

