Tanzania: Perezida Samia yiyamye abanya-Kenya bivanga muri politiki y'igihugu cye
Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yihanangirije abanya-Kenya, abasaba kureka gukomeza kwivanga mu bibazo by’imbere mu gihugu cye no kugihungabanya.
Samia yatanze iyi gasopo, nyuma y’amasaha make Tanzania yirukanye ku butaka bwayo abanya-Politiki batandatu b’abanya-Kenya.
Aba barimo Martha Karua usanzwe akuriye ishyaka People’s Liberation Party (PLP) riri mu yakomeye atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kenya na bagenzi be barimo Willy Mutunga, Hussein Khalid na Hanifa Adan, bari bagiye muri Tanzania gukurikirana urubanza rw’umunyapolitiki Tundu Lissu ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania.
Uyu mugabo ukuriye ishyaka CHADEMA, amaze igihe afunzwe ashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi.
Karua mbere yo kwirukanwa igitaraganya yari yabanje gufungirwa ku kibuga cy’indege cyitiriwe Julius Nyerere, i Dar Es.
Uyu mugore aheruka kumvikana yibasira Tanzania avuga ko hari “igihugu kinyamuryango cya EAC gikomeje gupfukirana ijwi rya opozisiyo mu karere.”
Perezida Samia Suluhu nyuma y’uko Karua na bagenzi be bari bamaze kwirukanwa ku butaka bwa Tanzania, yumvikanye avuga ko igihugu cye kitazihanganira uwo ari we wese ugambiriye guhungabanya umutekano wacyo.
Ati: “Dutangiye kubona imyitwarire y’impirimbanyi ziri kwivanga mu bibazo byacu. Niba barakumiriwe mu bihugu byabo, ntibagomba kuza guteza imvururu hano. Iki gihugu gikomeje kuba kimwe muri bike bifite umutekano udahungabanye, bityo ntitugomba kwemerera abantu bafite imyitwarire mibi bo mu bindi bihugu kuza guteza umwiryane hano.”
Perezida Samia Suluhu nyuma y’uko Karua na bagenzi be bari bamaze kwirukanwa ku butaka bwa Tanzania, yumvikanye avuga ko igihugu cye kitazihanganira uwo ari we wese ugambiriye guhungabanya umutekano wacyo.
Perezida Samia yaboneyeho gusaba inzego z’ubuyobozi kutazemerera na rimwe abajujubije ibihugu byabo kwinjira muri kiriya gihugu.
flammamedia.com
What's Your Reaction?
Like
1
Dislike
0
Love
1
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
1

