Kirehe: Abaturage bishimiye ivuriro bubakiwe na NELSAP kuko ryakemuye ikibazo cyo kubyarira mu nzira

May 20, 2025 - 18:50
May 21, 2025 - 07:56
 0
Kirehe: Abaturage bishimiye ivuriro bubakiwe na NELSAP kuko ryakemuye ikibazo cyo kubyarira mu nzira
Ikigo nderabuzima cya Kigina cyubatswe na NELSAP nku nkunga ya Banki y'isi

Abaturage bo mu murenge wa Kigina mu karere ho mu ntara y'iburasirazuba baravuga ko bishimiye ivuriro rishya bubakiwe n'umushinga wa NELSAP, bagashimira leta y'u Rwanda ku byiza ikomeje kubagezaho. Ubuyobozi bw'iki kigo nderabuzima cya Kigina buravuga ko iyubakwa ry'iri vuriro ryakemuye ibibazo bitandukanye abaturage bahuraga nabyo kubera urugendo rurerure bakoraba harimo no kuba hari ababyeyi babyariraga mu nzira.

NELSAP-CU (Nile Equatorial Lakes Subsidary Action Program-Coordination Unit), ni umushinga ukurikirana imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruhuriweho n'ibihugu 3 aribyo U Rwanda, Tanzania n'u Burundi ku nkunga ya Banki y'isi. muri ibi bihugu uko ari bitatu uyu mushinga wa NELSAP wagiye uhubaka ibikorwa remezo bitandukanye biirmo n'iki kigonderabuzima cya Kigina giherereye mu karere ka Kirehe mu ntara y'i Burasirazuba.

Iki kigo nderabuzima cyakemuye ibibazo byiganjemo ingendo ndende abaturage bakoraga

Abaturage ba hano bavuga ko bajyaga bagorwa no kujya kwivuriza kure none ubu kibazo cyikaba cyarakemutse.
Uwingeneye Olive twasanze yaje kwivuriza hano yagize ati" Twajyaga kwivuriza kure bikatugora aho bamariye kubyubaka biradufasha tukivuza byoroshye, kuko twakoreshaga amasaha 3 tugenda n'amaguru ubu turishimye cyane".

Uwingeneye Olive yavuze ko bakoraga urugendo rw'amasaha 3 n'amaguru bajya kwivuza

Shemererwa Volonica nawe ati" Iri vuriro ritaraza twakoraga urugendo rw'amasaha arenga 3 tujya kwivuriza Kirehe ariko ubu byaratworoheye".
Aba baturage ba hano bavuga ko indwara bakunda kurwa hariya ari  malaria n'inzoka. mubindi bishimira nuko iyo umurwayi arembye hahita haboneka imbangukira gutaba ikabageza ku bitaro bikuru bya Kirehe.
Rukundo Abdulkarimu, umuyobozi wungirije w'ikigo nderabuzima cya Kirehe yatubwiye ko aka gace kari gatuwemo n'abaturage benshi kandi batagiraga aho bivuriza hafi bikagorana cyane kuko hari n'ababyariraga mu  nzira.
Ati" Hano hatuye abaturage benshi kuburyo bahuraga n'ikibazo cyo kwivuriza kure kuko hari n'ababyariraga mu nzira ariko ubu ikibazo cyarakemutse".
Iri vuriro rya Kigina ryakira abaturage basaga 30,000 baturuka murugari tune aritwo Ruhanga, Rugarama, Rwanteru na Gatarama yo muri Kigina gusa hari n'abandi baturuka mu mirenge ihana imbibi na Kigina irimo Nyarubuye kandi nabo batari bacye.

Rukundo Abdulkarimu umuyobozi wungirije w'ikigo nderabuzima cya Kigina yavuze ko hari n'ababyariraga mu nzira bagiye kwivuza kubera urugendo rurerure

Shemererwa Volonica nawe yemeza ko iri vuriro ryakemuye byinshi ku buzima bwabo

Ni ivuriro riri ku rwego rugezweho bubakiwe na NELSAP rikaba ririmo n'ibikoresho byose byo kwamuganga.

Elia BYUKUSENGE/ flammamedia.com

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0