Viktor Gyokeres yerekeje i Londres kurangizanya na Arsenal
Rutahizamu w’Umunya Suwede, Viktor Gyokeres, ari mu rugendo ajya i Londres hamwe n’umuhagarariye, Hasan Çetinkaya, aho bagiye kurangiza igikorwa cyari cyarategerejwe cyane cyo kuva muri Sporting CP yerekeza muri Arsenal, nk’uko byatangajwe n’ikinyamakuru Diario AS.
Uyu mukinnyi w’imyaka 27, wateye intambwe yo gusohoka muri iyo kipe yo muri Porutigali nyuma y’uruhererekane rw’ibibazo bijyanye n’iyo transfer, biteganyijwe ko azakora isuzuma ry’ubuzima (médical) ndetse no gushyira umukono ku masezerano ye mu minsi ya vuba.
Kujya kwa Gyokeres muri Arsenal bije nyuma y’ibiganiro byabaye bikomeye mu byumweru bishize, byaranzwe no kwanga kwitabira imyitoze kwe ndetse n’amakimbirane n’umuyobozi wa Sporting, Frederico Varandas, bapfuye amasezerano y’uko agaciro k’amafaranga yagombaga gutangwaho kagabanywa kakava kuri miliyoni €100 yari ari mu masezerano.
Amasezerano yagezweho mu ntangiriro z’iki cyumweru, yatumye Arsenal ibona umwe muri ba rutahizamu beza ku mugabane w’u Burayi, aho yatsindiye Sporting ibitego 43 mu mikino 50 mu mwaka ushize.
Iyi transferi ni iya gatanu Arsenal ikoze muri iki gihe cy’igurwa ry’abakinnyi cy’icyi, aho Gyokeres yiyongereye kuri Martin Zubimendi, Kepa Arrizabalaga, Christian Norgaard, na Noni Madueke, mu gihe Mikel Arteta akomeje gukomeza ikipe ye yitegura guhatanira igikombe cya Premier League mu mwaka w’imikino wa 2025/26.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

