Inteko y’u Rwanda yamaganye icyemezo cya EU gisaba ifungurwa rya Victoire Ingabire
Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yamaganye bikomeye icyemezo cy’inteko ishingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) yasabye ko Victoire Ingabire arekurwa ako kanya, ivuga ko ari ukwivanga mu mikorere y’ubutabera bw’igihugu cyigenga.
Mu mwanzuro watowe n’inteko y’u Rwanda, ugizwe n’imitwe yombi – Umutwe w’Abadepite na Sena – hemejwe ko icyifuzo cya EU "kibogamye, kidashingiye ku mategeko kandi cyubakiye ku makuru agorekwa n’abanyapolitiki bafite inzangano ku Rwanda". Inteko y’u Rwanda ikaba yagaragaje ko ibyo bigamije "gutesha agaciro ubwigenge bw’inzego z’ubutabera, ihame rya demokarasi, icyubahiro n’umwanya u Rwanda rufite mu ruhando mpuzamahanga".
EU yasabye irekurwa rya Ingabire
Ku itariki ya 11 Nzeri 2025, inteko ya EU yafashe icyemezo gisaba ko Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka DALFA–Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda, arekurwa "nta yandi mananiza", kimwe n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi. Yanasabye kandi ko u Rwanda rukuraho ibirego bifite ishingiro rya politiki, rukemera ko Ingabire yunganirwa n’abanyamategeko yihitiyemo, ndetse rugashyira mu bikorwa umwanzuro w’Urukiko rw’Afurika ku burenganzira bwa muntu (AfCHPR) rwategetse mu 2019 ko ahabwa indishyi.
EU yanibukije ko Ingabire yigeze gufungwa mu 2010 akatirwa imyaka 15, arekurwa ku mbabazi za Perezida Paul Kagame mu 2018. Yanashimangiye ko mu 2017 urukiko rwa AfCHPR rwemeje ko uburenganzira bwe bwo gutanga ibitekerezo no kuburanishwa mu buryo butabogamye bwahonyowe.
U Rwanda rugaragaza ko ari ukwivanga mu butabera
Inteko y’u Rwanda yavuze ko EU yirengagije ko Ingabire ari gukurikiranwa ku byaha bitandatu birimo kuba mu mutwe ugamije guhirika ubutegetsi. Yatawe muri yombi ku itariki ya 19 Kamena uyu mwaka, hashingiwe ku cyemezo cy’Urukiko Rukuru rwategetse ko akorerwa iperereza.
Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yavuze ko Ingabire "ari mu butabera kubera ibindi byaha akekwaho", kandi ko gukurikirana abakekwaho ibyaha ari inshingano z’inzego z’ubutabera z’igihugu cyigenga.
Gusaba kubahiriza amahame y’ubufatanye
Inteko ishingamategeko y’u Rwanda yasabye ko mu bufatanye bw’igihugu n’umuryango mpuzamahanga haba ishingiro ku "bwubahane, ubwizerane no kubahiriza inshingano". Yagaragaje ko "kwivanga kwa EU mu mikorere y’ubucamanza bw’u Rwanda ari ugusuzugura amahame y’ubufatanye nyakuri".
Mu gusoza, Inteko y’u Rwanda yemeje ko igihugu kigendera ku mategeko, gifite ubusugire n’ubwigenge, kandi kidashobora kwihanganira ko ibikorwa bya politiki byo hanze bigoreka isura n’umwanya wacyo mu ruhando mpuzamahanga.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

