Ubufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bugamije kuzamura ishoramari n’ikoranabuhanga

Nov 6, 2025 - 16:45
Nov 6, 2025 - 16:46
 0
Ubufatanye bushya hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa bugamije kuzamura ishoramari n’ikoranabuhanga

Mu gihe imurikagurisha mpuzamahanga rya China International Import Expo (CIIE 2025) rikomeje kubera mu mujyi wa Shanghai, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere ry’u Rwanda RDB cyasinyanye amasezerano y’ubufatanye n’ihuriro Hongqiao Overseas Chinese Business Association Expo and Trade Promotion Center.

Aya masezerano azaba urufunguzo rwo gukomeza gushimangira umubano ushingiye ku bucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, by’umwihariko mu nzego z’ikoranabuhanga, inganda n’ubukerarugendo.

Mu itangazo RDB yashyize ahagaragara, yavuze ko aya masezerano agamije koroshya ishoramari hagati y’impande zombi binyuze mu bufatanye bw’ibigo by’ubucuruzi by’Abashinwa n’abashoramari b’Abanyarwanda.
Ibi bizafasha gukurura abashoramari bashya baturuka mu Bushinwa, cyane cyane abashora imari mu bikorwa by’inganda, mu mishinga y’ingufu zisubira n’iterambere ry’ikoranabuhanga.

U Rwanda rwagiye rugaragaza ubushake bukomeye bwo gufungura amarembo ku bashoramari bo hirya no hino ku isi, kandi ubufatanye nk’ubu buzafasha mu kwagura amahirwe mashya ku isoko ry’u Bushinwa, riri mu makomeye ku rwego rw’isi.

Aya masezerano anateganya gushyigikira ukwamamaza no kugurisha ibicuruzwa by’u Rwanda mu Bushinwa, cyane cyane ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi nka kawa, icyayi, n’amabuye y’agaciro yongerewe agaciro.

Binyuze mu mikoranire mishya izajya ikorerwa muri Hongqiao Expo, ibigo by’Abanyarwanda bizabona amahirwe yo kumenyekanisha ibicuruzwa byabyo ku isoko ryagutse, bikazabafasha kubona abafatanyabikorwa bashya mu bucuruzi mpuzamahanga.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0