Polisi yafunze abanyamahanga batatu bakekwaho gukubita abamotari

Oct 21, 2025 - 08:02
 0
Polisi yafunze abanyamahanga batatu bakekwaho gukubita abamotari

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri Kaminuza ya UNILAK, bakurikiranyweho gukubita no gukomeretsa abamotari babiri mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko ibyaha bakekwaho byabaye mu masaha ya nijoro ubwo habaga amakimbirane hagati yabo n’abamotari, bikaza kurangira babakubise ndetse babakomerekeje.

Aba banyeshuri bafashwe bahise bafungirwa kuri sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro, aho bari kubazwa mu gihe inzego zibishinzwe zikomeje iperereza kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya.

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ibikorwa nk’ibi bidakwiriye na gato mu gihugu, isaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo ibyaha nk’ibi bihagarikwe bitaragira abo bihungabanya.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0