M23 irashinja Ingabo za Leta gukoresha drone mu kurasa ahatuwe n’abaturage muri Kivu y’Amajyaruguru
Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zakoresheje indege zitagira abapilote (drones) mu gitero cyagabwe “mu duce dutuwe cyane n’abaturage” muri Kivu y’Amajyaruguru.
Nk’uko Kanyuka yabivuze mu itangazo yashyize ahagaragara, ibyo bitero byabaye mu ma saa cyenda z’igicuku byo kuri uyu wa Kabiri, bikibasira uduce twa Kibati, Bibwe, Nyabyondo na Bukombo, ndetse n’inkengero zatwo.
Lawrence Kanyuka, Umuvugizi wa AFC/M23 yavuze ko “ingabo za Leta zakoresheje drones mu gitero cyibasiye abaturage basanzwe. Ibi bigaragaza ubundi buryo bwo kwica no guhohotera abaturage mu buryo budasanzwe”.
AFC/M23 ivuga ko ibi bitero bikomeje gukurikirana ibindi bimaze igihe bigabwa na FARDC n’imitwe iyifasha, by’umwihariko mu Kivu y’Amajyepfo, ndetse no mu turere twa Masisi na Walikale two muri Kivu y’Amajyaruguru.
Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza kuri ibyo birego, ndetse nta makuru yemejwe ku mubare w’ababa baguye cyangwa bakomeretse muri ibyo bitero.
Imirwano hagati ya FARDC n’umutwe wa AFC/M23 imaze imyaka ibiri irenga, ikomeje guhungabanya umutekano n’iyongera ry’impunzi mu burengerazuba bwa Congo, ahabarizwa ibikorwa byinshi by’imitwe yitwaje intwaro.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

