Ubwoba muri Uvira: FARDC yimuriye intwaro zikomeye mu Burundi
Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) zatangiye kwimura intwaro zikomeye zerekeza mu Burundi, mu gihe ubwoba bukomeje kwiyongera ko umujyi wa Uvira ushobora gufatwa n’inyeshyamba za AFC/M23, nyuma y’uko ibiganiro by’amahoro bihagaze.
Amakuru dukesha The Great Lakes Eye avuga ko izi ntwaro zirimo ibifaru, imbunda zirasa indege, n’imodoka z’intambara, ziri kunyuzwa ku mupaka wa Kavimvira–Gatumba zigana mu kigo cya gisirikare cya Mudubugu mu Burundi.
Umwe mu basirikare bakurikiranira hafi ibikorwa bya dipolomasi i Bujumbura yatangaje ko iyi ari “strategic withdrawal” igamije kurinda ibikoresho bikomeye bya gisirikare. Ariko kandi, abasesenguzi bavuga ko iki gikorwa gishobora gutuma Uvira igwa mu maboko y’inyeshyamba za AFC/M23, bikabaha indi mbaraga nyuma yo gufata Goma na Bukavu.
Nubwo FARDC ifatanyije n’Ingabo z’u Burundi, FDLR, ndetse n’abacanshuro bo mu bihugu bitandukanye, byagaragaye ko batabashije guhagarika AFC/M23 mu ntambara zimaze iminsi zibera mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi bikorwa bikomeje gutuma Guverinoma ya Kinshasa itakaza icyizere mu bushobozi bwayo bwo kwirwanaho no kurinda imijyi y’ingenzi iri hafi y’umupaka n’u Rwanda.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

