Sudani: Abarwanyi ba RSF bafashe icyicaro gikuru cy’ingabo za leta i Darfur

Oct 27, 2025 - 07:20
 0
Sudani: Abarwanyi ba RSF bafashe icyicaro gikuru cy’ingabo za leta i Darfur

Kuri iki Cyumweru, umutwe w’abarwanyi wa Rapid Support Forces (RSF) watangaje ko wafashe icyicaro gikuru cy’ingabo za leta mu Mujyi wa al-Fashir, umurwa mukuru wa Leta ya Darfur y’Amajyaruguru. Uyu mujyi wari usigaye ariwo birindiro bikuru by’ingabo za Sudani muri aka gace.

Amakuru atangazwa na RSF avuga ko gufata uyu mujyi bibahaye ubuyobozi bw’akarere ka Darfur kose, nyuma y’amezi 18 bagose al-Fashir mu mirwano ikomeye n’ingabo za leta zifatanyije n’abahoze ari inyeshyamba.

Igisirikare cya Sudani nticyahise gitanga ibisobanuro ku hantu abasirikare bacyo bari cyangwa ku makuru yo gufatwa kw’icyo kicaro.

Umujyi wa al-Fashir utuwe n’abaturage bagera ku 250,000, umaze igihe mu kaga gakomeye kubera intambara, kugotwa, no kubura ibiribwa. Abatangabuhamya bavuga ko RSF yakoresheje ibitero by’imbunda za rutura n’indege zitagira abadereva, bigahitana abasivili benshi.

Umutwe wa RSF, umaze igihe urwana n’ingabo za leta ya Sudani kuva intambara yatangira muri Mata 2023, umaze kwigarurira ibice byinshi byo mu burengerazuba bw’igihugu, ukomeza gusatira ibirindiro bikuru by’ingabo za leta.

Inkuru dukesha Reuters ivuga ko kugota al-Fashir kwatumye mu mujyi hakwirakwira inzara n’ubukene bukabije, mu gihe impunzi nyinshi zikomeje guhungira mu bihugu bituranye n’uwo mujyi.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0