Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi yasabye ko Victoire Ingabire arekurwa "aka kanya"
Inteko Ishingamategeko y’Ubumwe bw’Uburayi (EU) yasabye ko Victoire Ingabire Umuhoza arekurwa "aka kanya", ivuga ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abadepite 549 bayo batoye bashyigikira umwanzuro usaba ko arekurwa, babiri barawanga naho 41 birinda gutora.
Victoire Ingabire, umuyobozi w’ishyaka DALFA-Umurinzi ritaremerwa n’amategeko y’u Rwanda, afunzwe kuva muri Kamena 2025, aregwa ibyaha birimo kugambirira guhirika ubutegetsi no gukurura imvururu. We arabihakana.
Inteko y’Ubumwe bw’Uburayi ivuga ko uru rubanza rugaragaza uburyo ubutegetsi bw’u Rwanda bukomeje kuburabuza abatavuga rumwe na bwo, ikanavuga ko kuva mu 2017 hari abantu batanu bo mu ishyaka FDU-Inkingi yahozemo "bapfuye cyangwa baburiwe irengero".
Mu mwanzuro wayo, iyo nteko isaba ko Ingabire n’abandi bafunzwe bazira ibitekerezo – barimo n’umunyamakuru Théoneste Nsengimana – barekurwa nta mananiza kandi ibirego bigakurwaho.
Basabye kandi ko EU yasubiramo inkunga ihabwa inzego z’ubutegetsi zishinjwa gufunga abantu binyuranyije n’amategeko, ndetse ko abahagarariye EU i Kigali baganira na guverinoma y’u Rwanda kuri ibi bibazo.
Leta y’u Rwanda ntiragira icyo itangaza kuri uyu mwanzuro, ariko yahakanye inshuro nyinshi ko iburabuza abatavuga rumwe na yo, ivuga ko ubutabera bw’u Rwanda bwigenga.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

