Kabuga Félicien: Uko urugendo rwe rugeze ku cyemezo cyo koherezwa mu Rwanda

Sep 11, 2025 - 10:46
 0
Kabuga Félicien: Uko urugendo rwe rugeze ku cyemezo cyo koherezwa mu Rwanda

Hashize imyaka 31 u Rwanda rwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Muri urwo rugendo rwo gushaka ubutabera, amazina amwe n’amwe yakomeje kuvugwa, harimo irya Félicien Kabuga, umucuruzi w’umunyarwanda wahoze ari umwe mu bantu bavuga rikijyana mu gihugu, washinjwe kugira uruhare rukomeye muri Jenoside binyuze mu kuyitera inkunga.

Mu myaka 26 yari amaze ashakishwa, Kabuga yafatiwe mu Bufaransa mu 2020, nyuma y’igihe kinini aburiwe irengero. Ifatwa rye ryafatwaga nk’intambwe ikomeye mu rugendo rw’ubutabera, kuko yari umwe mu bashinjwaga ibyaha bikomeye cyane: gutera inkunga jenoside, gushyigikira itangazamakuru ry’urwango (RTLM), ndetse n’ibindi byaha bikomereye.

 

Umurwayi w’imyaka 90 mu maboko y’ubutabera

 

Nyuma yo gufatwa, yoherejwe mu Buholandi aho yagombaga kuburanishwa n’urwego rwasigaye ruca imanza zasizwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwahoze i Arusha (IRMCT). Nyamara, urubanza rwe ntirwigeze rucibwa burundu. Mu kwezi kwa cyenda mu 2024, uru rwego rwatangaje ko rubaye ruhagaritse urubanza ku mpamvu z’uburwayi, kuko amagara ya Kabuga atari akimeze neza ku buryo yabasha gukurikiranira hafi ibyo ashinjwa no kwitaba urukiko.

Uru rukiko rwemeje ko ashobora gufungurwa by’agateganyo, ariko ikibazo cyavuka: ni he yoherezwa?

 

U Rwanda rwonyine rwemeye kumwakira

 

Ibihugu byinshi by’i Burayi birimo n’Ubuholandi, aho afungiye ubu, byanze kumwakira. Nubwo abamwunganira mu mategeko bagiye basaba ko arekurwa akajya gutura muri kimwe muri ibyo bihugu, nta na kimwe cyagaragaje ubushake bwo kumwakira. Ubufaransa, aho yafatiwe, nabwo bwanze, ndetse n’Ubuholandi aho afungiye bwatangaje ko Kabuga "adashobora kurekurirwa ku butaka bwacyo".

Muri urwo ruhurirane, u Rwanda rwabaye igihugu rukumbi cyatangaje ubushake bwo kumwakira, ndetse runiyemeza gutanga ubufasha bwose bukenewe mu kumurinda no kumwitaho, cyane cyane ku bijyanye n'ubuvuzi.

 

Ubushinjacyaha burasaba koherezwa kwe

 

Ubu, ubushinjacyaha bw’uru rwego ruri i Arusha bwasabye ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda, aho azaba afungiye by’agateganyo mu gihe azaba atari gukurikiranwa n’urukiko. Inteko y’abacamanza batatu aribo Iain Bonomy, Mustapha El Baaj na Margaret M. deGuzman, hamwe n’umwanditsi Abubacarr M. Tambadou, barimo kwiga ku buryo n’uburyohe bw’icyo cyemezo.

Inyandiko y’urukiko ivuga ko hashingiwe ku byo kabaye mu myaka ibiri ishize, niba Kabuga arekuwe, azajya gusa mu Rwanda. Byongeye kandi, ngo hari n’inama zatanzwe n’inzobere z’ubuvuzi zemeza ko ashobora gutwarwa n’indege yihariye itwara abarwayi iva mu Buholandi ikamugeza i Kigali.

 

Impaka mu muryango we

 

Nubwo urwego rw’ubutabera rugaragaza ko u Rwanda rwatanze ubushake bwo kumwakira no kumufasha, abo mu muryango wa Kabuga bavuga ko ibyo bihabanye n’icyifuzo cy’uwo mu muryango wabo. Bagize impungenge z’uko uburenganzira bwe bushobora kutubahirizwa mu Rwanda, bahamya ko yifuzaga kuba yajyanwa mu kindi gihugu kitari u Rwanda.

Ariko ubushinjacyaha bwo buravuga ko nta kindi gihugu cyatanze ubushake bwo kumwakira, bityo u Rwanda rukaba ari rwo rwonyine rushobora kumufasha no kumugenzura mu buryo bujyanye n’itegeko.

 

Hategerejwe umwanzuro

 

Nubwo ubushinjacyaha bwamaze gusaba ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda, umwanzuro w’urukiko ntiwigeze utangazwa. Nta tariki yihariye yavuzwe ku gihe cy’ifatwa ry’icyo cyemezo.

Ariko icyo benshi bategereje ni ukumenya niba koko uyu mugabo w’imyaka 90, ushaje kandi urwaye, azagaruka mu gihugu cyamubyaye, kandi agacumbikirwa mu buryo buhuye n'uburenganzira bwe cyangwa niba hari izindi nzira zishobora gufatwa.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0