Abasirikare ba Somalia bishe abarwanyi ba Al-Shabaab barenga 100
Mogadishu: Ingabo zidasanzwe za Somaliya zizwi nka Danab Commandos, zifashijwe n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga, zishe abarwanyi ba Al-Shabaab barenga 100 barimo n’abakuriye uwo mutwe, mu gikorwa gikomeye cyabereye mu gace ka Awdheegle, muri Lower Shabelle.
Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo, igitero cyateguwe cyahigaga ibihome bya Al-Shabaab byari bikomeye, harimo imiyobo n’ubuturo byo kwihishamo byasenywe hakoreshejwe ibitero by’indege byagenjwe neza.
Nyuma y’aho, ingabo za Danab zagabye igitero ku butaka zifata neza ako gace kose.
Iki gikorwa kiri mu mugambi wiswe Operation Silent Storm, urugamba rukomeje ruyobowe n’Ingabo za Somaliya ku bufatanye n’ingabo za AUSSOM (African Union Somalia Mission) mu bice bitandukanye bya Lower Shabelle.
Amakuru y’ubutasi yerekanye ko Al-Shabaab yari yiteguye kwihagararaho, ariko iki gitero gishya cyayihaye “igihano gikomeye,” gikurikira indi ntsinzi iherutse kugerwaho mu duce twa Sabiid, Caanoole na Bariire.
“Iki gikorwa gikomeje gahunda ya Guverinoma y’Ubumwe ya Somaliya yo gusenya ubushobozi bwa Al-Shabaab, kurinda abasivili no kugarura umutekano urambye mu gihugu,” Minisiteri y’Ingabo yatangaje.
Mu mezi aheruka, Guverinoma ya Somalia yongereye ibikorwa byo kurwanya uyu mutwe w’intagondwa ukomeje kugaba ibitero mu bice byo mu majyepfo n’amajyepfo ashyira hagati ya Somaliya.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

