M23 yatangiye gahunda yo gusimbuza inoti zishaje mu bice igenzura
Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru washyizweho n’umutwe wa M23 binyuze mu ihuriro rya AFC/M23, Busa Bwa Ngwi Nshombo, yatangaje ko abaturage bo muri Kivu y’Epfo n’Amajyaruguru bagiye guhabwa inoti nshya, zisimbura izamaze gusaza.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, Guverineri Nshombo yasabye buri muturage ufite inoti zishaje kuzigeza kuri banki ya CADECO i Bukavu, aho zizahindurirwa ku buntu n’inoti nshya. Yavuze ko iki gikorwa kigamije gufasha kuzahura urwego rw’imari rwazahajwe n’intambara n’icyemezo cya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyo gufunga banki zimwe na zimwe nyuma y’uko M23 ifashe bimwe mu bice bya Kivu y’Epfo n’Amajyaruguru.
Nshombo yavuze ko iyi gahunda izakorwa ku buntu, asaba abayobozi b’inzego z’ibanze n’ab’uruhande rw’imari kugira uruhare mu kuyishyira mu bikorwa neza.
Gusa, ntabwo yigeze asobanura ubwoko bw’izo noti nshya abaturage bazahabwa – niba ari amafaranga yemewe na guverinoma ya RDC cyangwa se andi mashya yashyizweho n’ubuyobozi bushya bwa M23.
Iyi gahunda ije nyuma y’uko, mu ntangiriro z’umwaka wa 2025, leta ya RDC yafunze banki zikorera i Bukavu mu rwego rwo guhangana n’aho umutwe wa M23 wari umaze kugera. Icyo cyemezo cyatumye amafaranga menshi aguma mu ngo z’abaturage batabashaga kubitsa cyangwa kubikuza.
Ifungurwa ry’icyigo cy’imari cya CADECO rikaba risa n’irishaka gusimbura serivisi zasibamye, aho CADECO izajya itanga serivisi nk’iza banki zirimo kubitsa, kubikuza no kuguriza.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

