U Rwanda rwakiriye abimukira barindwi bavuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Mu rwego rw’amasezerano hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Rwanda, abimukira barindwi boherejwe mu Rwanda, nyuma yo kwirukanwa ku butaka bwa Amerika. Aya masezerano yasinywe mu gihe cya Perezida Donald Trump, agamije guhangana n’ikibazo cy’abimukira binjira muri Amerika mu buryo butemewe n’amategeko.
Amakuru atangwa na Guverinoma y’u Rwanda yemeza ko aba bantu bageze mu gihugu hagati muri Kanama 2025. Umuvugizi wa Guverinoma, Yolande Makolo, yabwiye itangazamakuru ko batatu muri aba bimukira bagaragaje ubushake bwo gusubira mu bihugu bakomokamo, mu gihe abandi bane bahisemo gutangira ubuzima bushya mu Rwanda.
Madamu Makolo yagize ati: “Hatitawe ku byihariye bakeneye, aba bantu bose bazahabwa ubufasha n’umutekano na Leta y’u Rwanda.”
Amakuru ya Reuters yerekana ko gahunda yo kohereza abimukira hanze ya Amerika ari kimwe mu byibanzweho mu gihe cya Perezida Trump, hagamijwe kugabanya umubare w’abinjira badafite ibyangombwa ndetse no kongera umutekano ku mipaka.
Ibyo biro bitangaza kandi ko urutonde rw’abandi bantu 10 rwoherejwe mu Rwanda kugira ngo hasuzumwe niba nabo bashobora kwakirwa binyuze muri aya masezerano.
Si ubwa mbere u Rwanda rugaragaza ubushake mu gufasha abimukira. Rwigeze kwakira abanyafurika bari barafashwe bunyago muri Libya bagerageza kwambuka inyanja bagana i Burayi.
Hagati ya 2019 na 2025, u Rwanda rwakiriye abagera ku 3,000, aho bamwe basubijwe mu bihugu byabo, abandi bahabwa ubuhungiro ahandi, naho abasigaye babayeho mu buryo busanzwe mu nkambi ya Gashora, mu Bugesera.
U Rwanda kandi rwigeze kugirana amasezerano n’Ubwongereza yo kwakira abimukira, ariko ayo masezerano yaje guhagarikwa n’Ubwongereza atarashyirwa mu bikorwa.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

