Perezida Kagame yavuze ku bana be: “Si ndi gutegura umwana wanjye kugira ngo azansimbure”

Nov 10, 2025 - 06:40
 0
Perezida Kagame yavuze ku bana be: “Si ndi gutegura umwana wanjye kugira ngo azansimbure”

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagarutse ku byo abantu bakunze kuvuga ku bana be, cyane cyane umukobwa we Angel Kagame, bivugwa ko yaba ari we utegurwa ngo azamusimbure ku mwanya wa Perezida.

Mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamuryango ba Unit Club Intwararumuri, Kagame yavuze ko ibyo ari ibihuha bidafite ishingiro, ashimangira ko nta muntu wigeze amutegura kuba Perezida, bityo nawe atari gutegura undi.

Ati “nabonye abantu ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko ndi gutegura umukobwa wanjye kugira ngo azansimbure. Ariko se, ni nde wanteguye njyewe?,” yongeraho ko “ubuyobozi bugomba guturuka ku bushake bw’abaturage, atari mu muryango w’umuntu umwe.”

Abana be mu gisirikare

Perezida Kagame kandi yagaragaje ko bamwe mu bana be bahisemo kwinjira mu gisirikare cya RDF (Rwanda Defence Force), nk’uko n’abandi banyarwanda babifiteho uburenganzira.

Ati “bombi binjiye mu gisirikare kuko babishatse. Umwana w’Umunyarwanda wese, n’uwanjye arimo, agomba kugira uburenganzira bwo guhitamo icyo ashaka kuba n’ibyo ashaka gukora,” 

Mu gusoza, Perezida Kagame yasobanuye ko imiyoborere igomba gushingira ku mahitamo y’abaturage, atari ku miryango cyangwa ku bana b’abategetsi.

Ati “Politiki igomba kuguma mu bushake bw’abaturage, si ahantu handi. Nta gahunda yihariye mfite yo gushyira abana banjye muri politiki cyangwa mu myanya y’ubuyobozi".

Nubwo hari amakuru akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Angel Kagame ashobora kuzaba Perezida mu bihe bizaza, nta gihamya cyemeza ibyo. Perezida Kagame ubwe yabihakanye, avuga ko abana be bafite uburenganzira bwo guhitamo ubuzima bwabo nk’abandi Banyarwanda bose.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0