“Perezida Tshisekedi akwiye gusoma neza amasezerano ya Washington – Amb. Nduhungirehe
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yikomye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, avuga ko avuga ibintu atabisobanukiwe, birimo no kuvuga ko hari Jenoside iri gukorerwa mu burasirazuba bwa Congo.
Ibi yabivuze mu kiganiro yahaye BBC, nyuma y’ijambo Perezida Tshisekedi yavugiye imbere y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye iherutse guteranira i New York, aho yashinje u Rwanda uruhare mu bikorwa by’intambara hagati y’ingabo za Congo (FARDC) n’umutwe wa M23, mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo.
Perezida Tshisekedi yavuze ko ibiri kubera muri ibyo bice ari Jenoside. Ariko Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko ibyo ari amagambo y’isesagura adafite ishingiro, agira ati:
“Perezida Tshisekedi ntabwo azi Jenoside icyo ari cyo.”
Tshisekedi ashinja u Rwanda, ariko araruca akarugasa kuri FDLR – Nduhungirehe
Ambasaderi Nduhungirehe yanenze bikomeye uburyo Tshisekedi avuga kuri M23, ariko agaceceka ku mutwe wa FDLR, u Rwanda rushinja kugira uruhare mu guhungabanya umutekano warwo, ndetse no kugira aho uhurira na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Minisitiri yavuze ko nta buryo bwo gusaba u Rwanda gukuraho ingamba z’umutekano rufite ku mipaka, mu gihe Congo itaravana ku butaka bwayo umutwe wa FDLR, uko byemeranyijwe mu masezerano y’amahoro yashyiriweho umukono i Washington.
Ati “Perezida Tshisekedi akwiye gusoma neza ayo masezerano yasinyiwe i Washington,” yavuze ko “u Rwanda rwafashe ingamba z’ubwirinzi kubera umutwe wa FDLR. Mbere yo gusaba ko dukuraho izo ngamba, Leta ya Congo niyo igomba kubanza gukuraho uwo mutwe w’iterabwoba.”
Yongeyeho ko ibyo Tshisekedi avuga bishingiye ku gushaka kwikiza umutwaro w’umutwe wa FDLR, bashyira ikibazo cyose ku Rwanda mu gihe Congo itigeze ifata iya mbere mu kurandura uwo mutwe umaze imyaka myinshi ubarizwa ku butaka bwayo.
Kugeza ubu, nta kimenyetso cy’uko umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ushobora gutuza mu gihe cya vuba, kuko impande zombi zishinjanya byinshi kandi buri ruhande rugashimangira ko ruri ku murongo w’amahoro.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

