Ibintu byose biri mu maboko y'ubuyobozi: Perezida Rajoelina yasabye Abanya-Madagascar gutuza

Oct 12, 2025 - 11:24
 0
Ibintu byose biri mu maboko y'ubuyobozi: Perezida Rajoelina yasabye Abanya-Madagascar gutuza

Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina, yahumurije abaturage b’igihugu cye ko ibintu byose biri mu maboko y’ubuyobozi, abasaba gukomeza ituze no kwizera inzego z’igihugu nyuma y’uko hakwirakwijwe amakuru avuga ko hari umwuka mubi mu gisirikare.

Mu itangazo yashyize kuri konti y’ibiro bye ku rubuga rwa Facebook, Perezida Rajoelina yahakanye ibihuha byavugaga ko yaba yahunze igihugu, ashimangira ko akiri ku butaka bwa Madagascar kandi akurikirana hafi uko ibintu bihagaze.

Yagize ati “Ibihuha bivuga ko nahawe ubuhungiro cyangwa ko navanywe mu gihugu ntaho bihuriye n’ukuri. Ndi hano hamwe n’Abanya-Madagascar, kandi igihugu kiri mu biganza by’ubuyobozi bukorera mu mucyo.”

Nyuma y’iri tangazo, Minisitiri w’Intebe Gen. Rufin Zafisambo na we yagaragaye mu mashusho yashyizwe kuri Facebook, asaba buri wese gushyira imbere ibiganiro n’ubwumvikane, ndetse anasaba abaturage kwirinda gukwirakwiza ibihuha bishobora guteza impagarara.

Yagize ati “Ndasaba buri wese kugira ituze. Nta mpamvu yo gutera ubwoba abaturage. Ingabo z’igihugu zifatanyije mu kurinda umutekano wacyo, si uguhangana hagati yazo.”

Aya magambo aje nyuma y’uko hari amakuru yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga avuga ko habayeho ukurasana hagati y’abasirikare bo mu rwego rwa CAPSAT (Corps des Personnels et des Services Administratifs et Techniques) n’itsinda ry’abajandarume muri imwe mu nkambi z’igisirikare.

Nubwo ubuyobozi bw’igisirikare butaragira icyo butangaza ku buryo bwimbitse kuri ayo makuru, ibinyamakuru byo muri Madagascar bivuga ko ibikorwa by’umutekano biri gukorwa mu buryo bwitonze, mu rwego rwo kwirinda ko haba imvururu mu murwa mukuru Antananarivo.

Madagascar imaze igihe irangwa n’umwuka w’amakimbirane ya politiki agenda agaragara hagati y’inzego zitandukanye, ariko Perezida Rajoelina yahamagariye Abanya-Madagascar bose gushyira imbere ubumwe n’ituze.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0