Perezida wa Sénégal ategerejwe mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda
Perezida wa Sénégal, Bassirou Diomaye Faye, arateganya kugirira uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ku itariki ya 17 Ukwakira 2025, ku butumire bwa Perezida Paul Kagame.
Inkuru y’uru ruzinduko yatangajwe ku wa Kane, nyuma y’uko Inama y’Abaminisitiri ya Sénégal ibereye i Dakar yemeje gahunda y’uru rugendo, igaragaza ko ruzibanda ku guteza imbere ubufatanye mu nzego zifitiye inyungu ibihugu byombi n’umugabane wa Afurika muri rusange.
U Rwanda na Sénégal bimaze igihe bifatanya mu bikorwa bigamije iterambere ry’ikirere cya Afurika, by’umwihariko mu nzego z’ubukungu, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’ubuyobozi.
Kuva Perezida Diomaye Faye yatangira imirimo ye muri Mata 2024, umubano hagati y’ibi bihugu wakomeje gutera imbere. Ni mu gihe Perezida Kagame ari we wabaye umwe mu bakuru b’ibihugu ba mbere basuye mugenzi we wa Sénégal muri Gicurasi 2024, mu rwego rwo kumwifuriza imirimo myiza no gukomeza umubano wihariye uhuza Kigali na Dakar.
Perezida Kagame kandi aherutse gusura Sénégal hagati ya 31 Kanama na 1 Nzeri 2025, aho yitabiriye inama nyafurika yiga ku biribwa, igamije gushakira ibisubizo ibibazo by’imirire n’inzara muri Afurika.
Nyuma y’uruzinduko rwe mu Rwanda, Perezida Bassirou Diomaye Faye azakomereza urugendo rwe muri Kenya, aho azaba kuva ku wa 19 kugeza ku wa 21 Ukwakira 2025, mu rwego rwo gukomeza guteza imbere imikoranire hagati ya Sénégal n’ibihugu byo mu Burasirazuba bwa Afurika.
Uru ruzinduko rufatwa nk’urwerekana ubushake bushya bwa Sénégal bwo kwagura ubufatanye n’ibihugu by’inshuti ku mugabane, cyane cyane mu rwego rwo gushakira hamwe ibisubizo by’ibibazo Afurika ikomeje guhura na byo.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

