M23 na leta ya Congo basinye amasezerano yo kugenzura ihagarikwa ry’imirwano
Doha, Qatar – kuwa 14 Ukwakira 2025 – Mu gihe ibibazo by’umutekano muke bikomeje kuyogoza uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC), hatanzwe icyizere gishya mu rugamba rwo kugarura amahoro. Guverinoma ya Congo n’umutwe w’inyeshyamba wa AFC/M23 bashyize umukono ku masezerano mashya agamije kugenzura no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ihagarikwa ry’imirwano.
Uyu muhango wabaye kuri uyu wa Kabiri i Doha muri Qatar, witabirwa n’abunzi b’iki gihugu ndetse n’abafatanyabikorwa b’akarere n’amahanga bashyigikiye ibiganiro bigamije kugarura ituze. Ni intambwe ifatika ishimangira ubushake bwo kongera kubaka icyizere hagati y’impande zimaze imyaka myinshi zihanganye mu mirwano.
Mu izina rya Guverinoma ya Congo, Sumbu Sita Mambu wari uhagarariye Perezida Félix Antoine Tshisekedi ni we washyize umukono kuri ayo masezerano. Ku ruhande rwa AFC/M23, René Abandi, umuyobozi ushinzwe ibiganiro, ni we wasinye mu izina ry’uwo mutwe.
Amasezerano yashyizweho umukono ateganya ishyirwaho ry’urwego rwigenga rugamije kugenzura uko ihagarikwa ry’imirwano ryubahirizwa, gutanga raporo no gukumira ibikorwa byose bishobora kongera guteza umwuka mubi cyangwa imirwano. Icyo cyemezo kigamije gufasha mu guhagarika burundu intambara no kubaka icyizere mu buryo burambye hagati ya Guverinoma na M23.
Aya masezerano aje mu gihe harushaho kugaragara umunaniro mu baturage bo mu burasirazuba bwa Congo, bamaze igihe kinini babayeho mu bwoba n’ubuhungiro kubera imirwano itarangira.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

