RDC yanze gusinya ku munota wa nyuma amasezerano y’iterambere yari kugirana n’u Rwanda
Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yanze gushyira umukono ku masezerano yerekeye gahunda ihuriweho yo guteza imbere ubukungu mu karere, azwi nka Regional Economic Integration Framework (REIF), yagombaga gusinywa n’u Rwanda muri iki cyumweru.
Aya masezerano yari agizwe n’ibyiciro bitandukanye by’ubufatanye, birimo guhererekanya ubunararibonye mu gucunga za parike z’ibihugu byombi, guteza imbere ibikorwa remezo nko gukwirakwiza amashanyarazi, ndetse no koroshya urujya n’uruza rw’amabuye y’agaciro hagati ya Kigali na Kinshasa.
Amakuru dukesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko intumwa z’ibihugu byombi zari zimaze iminsi mu biganiro byasojwe ku wa Gatatu tariki ya 1 Ukwakira 2025, aho inyandiko ya nyuma y’amasezerano yari yamaze gutegurwa. Ariko ku munota wa nyuma, Kinshasa yafashe icyemezo cyo kutayasinya.
Umwe mu bayobozi wo ku ruhande rw’u Rwanda yabwiye Reuters ko icyemezo cya RDC cyatunguranye kuko byose byari byamaze kwemeranwaho.
Ati “Amatsinda yombi yari yamaze kurangiza inyandiko y’umushinga w’amasezerano ya REIF, gusa mu buryo bubabaje Kinshasa yafashe icyemezo cyo kutayasinya ku munota wa nyuma. Dufitiye icyizere aya masezerano ndetse n’uburyo Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagiye zihuza impande zombi, kandi turizera ko azasinywa vuba. Inzira y’amahoro igomba gutsinda.”
Gahunda ya REIF ni imwe mu ngingo ziri mu masezerano y’amahoro Kigali na Kinshasa byasinyaniye i Washington ku wa 27 Kamena 2025, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye mu by’amahoro n’iterambere hagati y’ibihugu byombi.
Icyemezo cya RDC cyo kutayasinya kije mu gihe mu kwezi gushize Kinshasa yari yemeye gutangira ibikorwa byo gusenya umutwe wa FDLR muri uku kwezi k’Ukwakira, bikazakurikirwa no koroshya ingamba z’ubwirinzi ku ruhande rw’u Rwanda.
Kugeza ubu, ntacyo Kinshasa iratangaza ku mpamvu zatumye isubira inyuma ku munota wa nyuma, mu gihe bamwe mu basesenguzi bavuga ko bishobora kuba bifitanye isano n’umwuka mubi ukigaragara hagati y’ibihugu byombi ku bijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
N’ubwo bimeze bityo, Kigali iracyizeza ko inzira y’ibiganiro izakomeza, kandi ko gahunda z’ubufatanye mu iterambere zizagera ku ntego, mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi n’akarere muri rusange.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

