Hamas yarekuye abanya-Israel ababo babakirana ibyishimo
Kuri uyu wa Mbere, Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko Hamas yarekuye Abanya-Israel 20 bari bakiri bazima, barimo n’abagabo b’impanga bakiri bato, bakaba bashyikirijwe Croix-Rouge mbere yo gukomeza urugendo rwo gusubira iwabo.
IDF yatangaje ko aba bantu 13 bari mu cyiciro cya kabiri cy’abarekuwe, nyuma y’abandi barindwi barekuwe mu gitondo cyo kuri uyu munsi. Aba bose babanje guca ku bigo by’ingabo za Israel biri muri Gaza, kugira ngo bahabwe ubufasha bwa mbere, mbere yo gusubizwa mu miryango yabo.
Umuvugizi w’ingabo za Israel yavuze ko "ari intambwe ikomeye mu rugendo rwo gusubiza abari barashimuswe mu rugo rwabo," anashimira Croix-Rouge ku ruhare yagize mu itumanaho hagati y’impande zombi.
Ku ruhande rwa Hamas, uyu mutwe wavuze ko umubare w’abapfuye muri abo bari barafashwe bunyago ari 28, imirambo yabo ikaba izashyikirizwa nyuma mu gihe cya vuba.
Iyi gahunda yo kurekura abashimuswe irakurikira ibiganiro by’ubuhuza by’ubutwererane hagati ya Misiri, Qatar, na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije guhosha intambara imaze imyaka ibiri hagati ya Hamas na Israel.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

