Andry Rajoelina yambuwe ubwenegihugu na Leta ya Madagascar
Leta ya Madagascar yatangaje ko yambuye uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Andry Rajoelina, ubwenegihugu bwa Madagascar nk’uko biteganywa n’iteka ryasinywe na Minisitiri w’Intebe Herintsalama Rajaonarivelo.
Iryo teka ryasohotse ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu, risobanura ko uyu wahoze ayobora igihugu atakiri mu bafite ubwenegihugu bwa Madagascar.
Iki cyemezo kije nyuma y’uko mu bihe byashize hagaragaye impaka ku byerekeye ubwenegihugu bwa Rajoelina, aho byagiye bivugwa ko afite ubwenegihugu bubiri — ubw’u Bufaransa n’ubwa Madagascar — ibintu bitemewe n’amategeko y’iki gihugu.
Kugeza ubu, Rajoelina cyangwa abo bahoze bakorana mu ishyaka rye ntibaragira icyo batangaza ku cyemezo cya Leta. Ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku buzima bwe bwa politiki, cyane ko amategeko ya Madagascar asaba ko umuntu udafite ubwenegihugu bw’iki gihugu atemerewe kujya mu myanya y’ubuyobozi.
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

