Qatar yatangiye kunga u Rwanda n'Ububiligi

Jun 2, 2025 - 20:55
Jun 2, 2025 - 20:56
 0
Qatar yatangiye kunga u Rwanda n'Ububiligi
Abakuru ba Diplomasi b'u Rwanda n'Ububirigi bitabye Qatar mu bihe bitandukanye

Amafoto agaragaza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda n’uw’Ububiligi baganiriye na Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani buri wese mu gihe cye nubwo amatangazo amenyesha uko guhura yasohotse mu ntera yegeranye y’igihe.

Minisitiri Nduhungirehe Olivier na Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani baganiriye ku mubano w’ibihugu byombi no gukomeza kuwushyigikira.

Banaganiriye ku kibazo cy’umubano mubi hagati y’u Rwanda na Congo n’intambara iri mu burasirazuba bwa Congo no ku zindi ngingo.

Irindi tangazo ryahowe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar rivuga ko Minisitiri w’Intebe, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al-Thani yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wungirije, akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, ushinzwe n’ubufatanye mpuzamahanga, Maxime Prevot.

Mu byo baganiriye harimo gusangira amakuru ku bibazo biri muri Gaza, ubutaka bwa Palestine bwigaruriwe na Israel n’ibibazo byo muri Syria.

Nta makuru yandi yavuzwe ku ihurirana ry’uruzinduko muri Qatar rw’aba bayobozi bo hejuru mu Rwanda no mu Bubiligi, ibihugu biherutse gucana umubano ushingiye kuri za Ambasade.

U Rwanda rushinja Ububiligi gukomeza kwitwara nk’Umukoloni, no gufata uruhande mu kibazo cya Congo n’u Rwanda, no guhamagarira amahanga gufatira ibihano u Rwanda.

Igihugu cya Qatar ni umuhuza utanga icyizere mu kurangiza ikibazo kiri hagati ya Congo n’u Rwanda, kuko Umuyobozi w’icyo gihugu, Emir Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, ni we wabashije guhuriza hamwe Perezida Antoine Felix Tshisekedi na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda nyuma y’uko guhura kwabo kwari kwitezwe i Luanda mu mpera za 2024 kudashobotse.

flammamedia.com

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0