Abanya-Guinea baba mu Rwanda bakiranye urugwiro perezida wabo

Perezida wa Repubulika ya Guinea, H.E. Mamadi Doumbouya, yakiriwe neza n’Abanya Guinea baba mu Rwanda mu ruzinduko rwe, aho kari akanya k’amarangamutima akomeye n’ishema ku baturage b’iki gihugu imbere ya perezida wabo!

May 15, 2025 - 14:28
 0
Abanya-Guinea baba mu Rwanda bakiranye urugwiro perezida wabo

Perezida wa Guinea yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane, itariki 1 Gicurasi 2025, aho yaje mu ruzinduko rwa gicuti aherekejwe na madamu we, Lauriane Doumbouya ndetse n’itsinda ayoboye rigizwe n’abantu b’ingenzi muri guverinoma.

Perezidansi ya Guinea ku rubuga rwayo yibutsa ko kuva ihuriro riri ku butegetsi (CNRD) ryatangira kuyobora, riyobowe na Gen. Mamadi DOUMBOUYA, umubano w’ubucuti n’ubufatanye hagati ya Repubulika ya Guinea n’u Rwanda ari mwiza cyane.

Umubano ngo wakomeje gushimangirwa no gutezwa imbere kandi utanga icyizere cy’ejo hazaza heza, hazazana inyungu nziza haba ku baturage ba Guinea ndetse n’Abanyarwanda.

Biteganyijwe ko Perezida Doumbouya aza kuva mu Rwanda yerekeza mu gihugu cya Gabon, aho azaba yitabiriye umuhango w’irahira rya Perezida Brice Oligui Nguema uherutse gutorerwa kuyobora iki gihugu nyuma yo guhirika umuryango wa Bongo wari uyoboye igihugu kuva mu 1967.

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0