Joseph Kabila yiyamye umunya Politiki Martin Fayulu

Jun 3, 2025 - 20:07
Jun 3, 2025 - 20:07
 0
Joseph Kabila yiyamye umunya Politiki Martin Fayulu
Joseph Kabila yakuriye inzira ku murima Martin Fayulu amubwira ko afite uburenganzira bwo kuba aho shaka mu gihugu

Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yibukije Martin Fayulu ko afite uburenganzira busesuye bwo kuba aho ashaka hose mu gihugu cye, harimo n’umujyi wa Goma, aho aherutse kugaruka avuye mu buhungiro.

Ibi yabivuze nyuma y’uko ejo kuwa mbere, Martin Fayulu, umwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi ndetse akaba yaranigeze kwiyamamariza kuyobora DRC, asohoye ubutumwa bugenewe abaturage abinyujije mu Ihuriro ry’imitwe ya politiki LAMUKA ayoboye.

Mu butumwa bwe, Fayulu yagarutse ku banyapolitiki barimo Perezida Felix Tshisekedi, Corneille Nangaa, n’uwahoze ari Perezida Joseph Kabila umaze iminsi mike agarutse mu gihugu avuye mu buhungiro, akimara kugaruka agahitira i Goma, umujyi uri kugenzurwa na AFC/M23.

Fayulu yavuze ko 'nta mpamvu yumvikana yo kujya gukorana n’abasenye igihugu,' anasaba Kabila n’abandi kuva i Goma.

Mu gusubiza ibi, Joseph Kabila yabwiye Fayulu ko Goma ari igice cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kandi ko nk’Umunyekongo afite uburenganzira bwo kuhaba no gukorera ibikorwa bye aho ari hose mu gihugu.

Kabila umaze amezi 18 mu buhungiro, yagarutse mu gihugu avuga ko yifuza gutanga umusanzu mu kugarura icyizere n’umutekano mu gihugu cye. Kuri ubu ari mu bikorwa byo kwakira abaturage n’amatsinda atandukanye, agamije kumva ibitekerezo byabo ku cyakorwa ngo igihugu kive mu bibazo bicyugarije.

flammamedia.com

What's Your Reaction?

Like Like 0
Dislike Dislike 0
Love Love 0
Funny Funny 0
Angry Angry 0
Sad Sad 0
Wow Wow 0