Perezida Kagame yasabye abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe mushya kugira ubushake bwo gukorera igihugu
Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame yarahije Guverinoma nshya igizwe na Minisiteri makumyabiri n’imwe, hamwe na Minisiteri y’intebe, aho yabwiye abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta n’abayobozi bakuru bahawe inshingano ko bagomba gukora batizigamye, abasimbujwe nabo bakamenya ko akazi kandi kabategereje imbere.
Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi barimo Minisitiri w’Intebe mushya kugira ubushake bwo gukorera igihugu mu nshingano bahawe, kandi bagafasha Abanyarwanda mu bibazo bya buri munsi bahura na byo.
Mu ijambo rye ryagarutse ku mikoranire y’abayobozi, umwihariko w’u Rwanda ugereranyije n’ibindi bihugu, no kwiha agaciro, Perezida Kagame yashimiye Dr Ngirente Edouard wari Minisitiri w’Intebe wacyuye igihe.
Yagize ati “Ndabanza mushimire akazi keza n’imyaka yari amaze agakora. Twakoranaga neza ku buryo najyaga mutera urubwa, nkahera ku izina rye ngo Ngirente, ba Minisitiri w’Intebe ugire utya. Agahera aho abigira atyo nyine. Ndagushimira cyane ndagira ngo byumvikane ko abahinduriwe imirimo n’abatahawe indi buriya irahari irabategereje.”
Perezida Kagame yavuze ko bihinduka ariko bitarangirira aho. Yavuze ko Abanyarwanda ari benshi, kandi ubuyobozi bwifuza ko bagira uruhare rutandukanye mu gukorera igihugu cyabo, kandi ni ibintu bizajya bihora bihinduka.
Yagize ati “Usibye jye mwananiwe gusa mwanze guhindura, njya nshaka guhinduka ariko mukanga, ubwo nanjye igihe cyange kizagera.”
Perezida Kagame Kandi yagarutse Kubo usanga bigisha abanyarwanda n’abanyafurika ibijyanye no kurengera ikiremwamuntu, ariko Kagame arabinenga cyane, aho agira ati “Muri mwe, utazi uburenganzira bw’ikiremwamuntu ni nde? Ese ubwo niba muri n’abaswa, imyaka ijana ntimurabifata?Ese ubundi ikiremwamuntu ni nde? Wowe nturi cyo? Abo bo si cyo?”
Aha Perezida Kagame yagaragaje ko agasuzuguro abantu basuzgura u Rwanda, na Afurika muri rusange bikabije, ariko ababasuzugura nabo akaba atanbarenganya. Yagize ati “tugomba kubyanga.”
Avuga ko hari abantu bumva ko u Rwanda cyangwa Afurika yakora icyiza kuko babiyibwirije.
Ku bijyanye no guharanra iterambere kandi, Kagame yavuze ko aho isi igeze, umuntu atarwana intambara zose buri munsi, ahubwo ati “umuntu wese ahitamo intambara imwe agomba kurwana.”
Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rufite ibyo ruhuriraho n’ibindi bihugu bya Afurika ariko rukanagira ibyo rutandukaniyeho na byo birimo amateka y’igihugu, umuco wacyo n’icyerekezo.
Yavuze ko muri Afurika n’ahandi hari abandi bateye imbere ariko u Rwanda rukiri mu rugamba rwo gushaka uko rwagera ku majyambere.
Ati “Kuki abandi bateye imbere tugasigara? Kuki twasigaye inyuma? Hari impamvu ishingiye no ku kuntu dutandukanye na ho, ubundi iyo tutaza kuba dutandukanye bigeze aho, natwe tuba twarateye imbere.”
Perezida Kagame yahamije ko impamvu nyamukuru ishingiye ku mikorere n’imyumvire itagira icyerekezo y’abantu bahora bategereje ibyo bazahabwa n’abandi.
Ati “Impamvu ni amateka, impamvu ni imikorere, impamvu ni ibyo ntari bwinjiremo kugira ngo bitumvikana nabi ariko tugomba gukosora byanze bikunze, ndetse no muri twe twicaye aha n’ahandi, hari n’ushobora kwibaza ati ‘ariko twabikosora gute?’ Hari abihebye barekuye bazi ko Abanyarwanda, Abanyafurika tugomba kuba turi aho, turi abakene, turi mu mwiryane, hanyuma kandi hari abazaza kudukiza.”
What's Your Reaction?
Like
0
Dislike
0
Love
0
Funny
0
Angry
0
Sad
0
Wow
0

